top of page

"Hypothèse, civilization, féminisme..." Umusogongero kuri amwe mu magambo yabonewe Ikinyarwanda.

Updated: Feb 20, 2023

Ururimi, umuco, iterambere, sosiyete n'amateka ni ibintu bidatandukana. Uko u Rwanda rwagiye rutera imbere, amagambo amwe yagiye avuka andi agapfa. Uko kwihuta no gusimburana k'uburyo bw'imibereho kwahagurukije abahanga bashaka amagambo azajya akoreshwa buri uko ibintu bishya byinjiye mu buzima bwa buri munsi.


Usibye guhagurutsa abahanga batandukanye, kwihuta no kwagura amarembo kw'igihugu byatumye Ikinyarwanda kiba ururimi rukenewe cyane mu rwego mpuzamahanga.


Ibyo ni byo byagejeje ku rwego kaminuza zitandukanye zirimo izo muri Amerika no mu Bushinwa zitangiza amasomo y'Ikinyarwanda, nk'uko tuzabigarukaho mu nyandiko zacu zitaha.


Niba ururimi rwarabaye ndengamupaka, birasobanura neza ukuntu rukwiriye kuba rukize mu magambo.


Nyuma yo gukusanya amwe mu magambo akunda gukoreshwa ariko Ikinyarwanda cyayo ntikigarukweho kenshi, nifashishishije ubushakashatsi bukubiye mu gitabo cyitwa Ubushakashatsi mu Bumenyi Nyamuntu n’Imibanire y’Abantu cyanonosowe na porofeseri Evode Mukama afatanyije na porofeseri Laurent Nkusi hagamije twibukiranya amagambo amwe n'amwe.

-Imitekerereze nganamuzi (deductive reasoning) & Imitekerereze mvamuzi (inductive reasoning). Ni amagambo agaragara ku rupapuro rwa 2.


-Ubwenge butari nturukabwonko (intelligence artificielle/artificial intelligence): Ni ijambo rigaragara ku rupapuro rwa 34.


-Ivutsabushya (civilisation): Rigaragara ku rupapuro rwa 37

-Irengerabagore (féminisme/feminism). Ni ijambo riboneka ku rupapuro rwa 41.

-Iyígamíteékerereze (psychanalyse/psychoanalysis): Ni ijambo rigaragara ku rupapuro rwa 50


Uburyo bwo gukora ubushakashatsi busobanuwe mu Kinyarwanda

-Ingazabugeenge (logiciels/software): Ku rupapuro rwa 56

-Inkeneragihamya (hypothesis): Ni ijambo rigaragara ku rupapuro rwa 78.

-Ba ntamwete mu gukoresha ikoranabuhanga (reluctant ICT users): Ni interuro iboneka ku rupapuro rwa 164.


Hari kandi amagambo agaragara ku mpapuro ebyiri za nyuma. Muri yo twavuga nk'irékankána (ellipsis ), igitéerapfúnwe (complex) , inkúmirizi (superego) ndetse n'andi.


Kugwiza amagambo mu rurimi bifasha kuvuga ururimi rutavanze n'izindi, bikoroshya ubwumvane n'ubushyikirane muri rubanda.


Intambwe yatewe n'abashakashatsi b'abanyarwanda yabaye urugero rwiza ku bashishikajwe no gukomeza gusigasira uru rurimi n'amahanga asigaye yigisha.

2 Comments


Congratulations on your hard work. Keep it up!

Like

Claire UWIZEYIMANA
Claire UWIZEYIMANA
Mar 06, 2022

Ibi rwose ni byiza ururimi rwacu ruraduhuza ntirukazime turusigasire.Ikinyarwanda ururimi rwacu hejuru .Ahubwo ibyo bitabo mubigire byinshi abashaka kubisoma babibone mu buryo

Like
Educula
"Scanning Education Systems for you"
  • Facebook
  • alt.text.label.Twitter
  • alt.text.label.LinkedIn

©2022 by educula. Created by François Xavier NGABONZIMA 

bottom of page