top of page

"Ntiyemera ko azi kuvura keretse akubiswe"-Umuganga wabaye we ku bw'impanuka (Igice cya II) #Fabliau

Updated: Mar 9, 2022

"Nzajya mukubita ni bwo azajya amara umunsi arira, bitume nta kindi yatekereza igihe ntahari. Ni njye uzi uko nzajya musaba imbabazi akazimpa"
"Ade, turangire uwo muganga wabasha kuvura umwana w'umwami."
"Ni umugabo wanjye, ni inzobere cyane mu kuvura ariko yanze gukoresha impano ye. Mutamukubise, ndetse cyane,cyaaaane weee...., ntashobora kwemera ko abizi, mubizirikane..."

Mu nyandiko yacu ibanza, twibukiranyije iby'ibitekerezo cyangwa imigani nkeburarubanda (Fabliaux) byo mu myaka yiswe Moyen Âge.Twagarutse ku muhinzi wabaye umuganga bimugiwiririye.


Nyuma y'aho intumwa z'umwami zisanze umuhinzi mu murima we, zikamusaba kujya gukiza umukobwa w'umwami akabyanga, uwiswe umuvuzi akanangira ati "njye ibyo nzi ni uguhinga",dore uko byagenze:

"Biragaragara neza ko koko wa mugabo yemera ari uko akubiswe"


Nuko umugabo atangira gukubitwa kugeza igihe inkoni zimurembeje, bamujyana ibwami dore ko umwami we yari ahangayikishijwe n'umukobwa we umerewe nabi.


Bamugejeje ibwami babara inkuru y'ibyabaye, umwami atangazwa n'umuganga wemera ko ashoboye ari uko akubiswe. Ati"Niba kugira ngo akize umukobwa wanjye birasaba ko akubitwa, mumukubite nyine."


Bazana umwana w'umukobwa bamwegereza wa mugabo, na we arapfukama arahira ko ibintu byo kuvura nta kintu abiziho. Umwami atanga isiri ngo nyamugabo akubitwe, arakubitwa zimurembeje ati "umukobwa ndamukiza rwose."


Umugabo bamuzanira umwana w'umukobwa ngo atangire amuvure, ari na ko yibaza ukuntu agiye gukora ibintu atigeze akora na rimwe. Yabitekerezaho agasanga natabikora inkoni ziza kumwicira i bwami.


Yigira inama ati "ariko ko kiriya cyago kiri mu muhogo uwafata uyu mwana agakora ibishoboka byose ngo amusekeshe nticyavamo?"


Nuko asaba umwami ko bamucanira umuriro mu nzu mberabyombi ya wenyine bakamusigana n'igikomangomakazi, na bo barabimwemerera, bacana uwo muriro mu muri iyo nzu.


Uwo mugabo hari ukuntu yazunguzaga imikaya y'umubiri we ari na ko yishimagura n'inzara ze ndende z'umukara akabikora mu buryo busekeje ku buryo byananiye umurwayi kuguma yihanganye n'ubwo ubuabare bwari bwinshi.


Mu kanya nk'ako guhumbya umukobwa w'umwami aba araturitse araseka maze ka kagufwa gahubuka mu muhogo, maze umugabo ahita yiruka agashyira umwami ati "Nyagasani, ngaka"


Umwami arishima cyane yemerera uwo muvuzi imyenda n'amakanzu, maze umuvuzi na we ntiyatindiganya gushima. Ati "ariko rero nyagasani, nyemerera ntahe mfite imirimo myinshi yo gukora mu rugo".


Umwami asaba muganga ko yamwemerera bakaba inshuti, akanamubera umuganga. Umugabo ati "rwose ndihuta, nta mugati mfite iwanjye kandi nkwiriye kujya gushesha ingano, wanyemerera nkagenda"


Umugabo yumva hirya abarinda umwami bari gukomanya inkoni, yemera kuhaguma, bamwambika neza bamwitaho bikwiriye ariko akizera ko umunsi umwe azabona uko abaca mu rihumye akigendera.


Mu minsi yakurikiye, inkuru y'uko hari umuganga udasanzwe wakijije igikomangomakazi yari yakwiriye mu mujyi hose maze abarwayi 80 bafite indwara zananiranye baza baje kumwivuzaho.


Bamaze gusaba uruhushya umwami ngo abemerere bivuze ku muganga w'igihangange abwira umwami ati "rwose sinabishobora". Nuko bazana ba bandi bamukubita abony inkoni ati "aba ndabavura rwose mungirire imbabazi mwinkubita"


Umugabo arongera asaba ko bamuha icyumba cyisanzuye bagacanamo umuriro bakamusigana n'abarwayi gusa. Ati"barwayi muteraniye aha, uburyo bwo gukira ni bumwe gusa: muritoranyamo umwe urembye cyane maze tumushyire muri uyu muriro, ivu rye ni ryo rizavura abasigaye"


Hnayuma abarwayi batangira kurebana, buri wese atangira kwisuzuma akibwira ko atari we urembye muri Normandie yose, maze buri wese atangira kwishyira mu cyiciro cy'abadafite uburwayi bukabije.

Ni bwo muganga yegereye uwa mbere ati "harya si wowe wahoze umbwira ngo ufite intege nke, urumva umeze nabi?".

- Oya, oya rwose ndumva ubu meze neza nta kibazo.

- None waje gukora iki hano?

Nuko umurwayi afungura urugi ngo asohoke.


Umwami yari hanze ategereje ko hari umurwayi wasohoka cyangwa se wa muganga yakwanga kuvura kugira ngo amukubite. Abona umwe wabajijwe mbere arasohotse.


Umwami aramubaza ati "Urakize?"--"Yego rwose, nakize". Hasohoka undi nawe abwira umwami ko yakize. Mu bari mu cyumba mberambyombi nta n'umwe wemeye ko arwaye cyane ngo ivu rye rizavure abasigaye, nuko bose basohoka bavuga ko bakize.


Umwami ashimira umuganga , amuha impano nyinshi anamwizeza gukomez aubucuti bari bafitanye. Umuganga yemererwa guhabwa akazi ko kujya ajya kuvura i Bwami , ariko asaba ko ubutaha yazajya aza akavura batabanje kumukubita. Asezera umwami, asubira iwe mu rugo. Yavanyeyo ubutunzi bwinshi cyane, ageze mu rugo ntiyongera gukubita umugore. Abatanze ubuhamya bavuga ko urukundo rwogeye. Umugore we ni we wari waramuhaye ubumenyi n'imyamyabushobozi mu buvuzi.


===================

Iyi nyandiko twayihinduye mu Kinyarwanda twifashishije amabarankuru yayo yakuwe ku rubuga https://www.clg-mignet.ac-aix-marseille.fr/ ndetse n'urwa http://www.didatticanda.it/

Comments


Educula
"Scanning Education Systems for you"
  • Facebook
  • alt.text.label.Twitter
  • alt.text.label.LinkedIn

©2022 by educula. Created by François Xavier NGABONZIMA 

bottom of page