Amahanga arahanda: ibyo wakwitaho igihe uhitamo ishuri ryo hanze y'igihugu cyawe. (Igice cya II)
- NGABONZIMA François Xavier
- Mar 1, 2022
- 2 min read
Updated: Mar 12, 2022
Mu gice ya mbere cy'iyi nyandiko twabonye ibintu bine by'ingenzi wakwitaho igihe ushaka gukomereza amasomo mu mashuri yo hanze y'igihugu cyawe. Muri iki gice, turakomereza ku myiteguro ariko twibanda ku mibanire. (Yavuguruwe)
Gutegura kwiga mu mahanga si ibintu byo gutekereza umunsi umwe ngo uhite uhamya gahunda kuko no mu rwego rw'imibanire hari ibyo ukwiriye kwitaho.
Impamvu imibanire ari ingenzi ni uko gusiga abo mubana cyane cyane iyo bari mu myaka y'ubusaza bishobora kubasigira ibibabo bazi cyangwa batazi. Kimwe muri byo ni ibyiyumvo byitwa "Empty Nest Syndrome".
Dr. Kayle Bradford Jones (2014) na Dan Brennan (2021) bahuriza ku nshoza y'uko "Empty Nest Syndrome" ari ibyiyumvo by'akababaro no kumva bari bonyine, bakaba bagira agahinda gakabije igihe umwana wa nyuma bari bafite mu rugo agiye.

Mu bushakashatsi bwa Chen Dianbing, Yang Xinxiao na Aagard Steve Dale (2012), batangira bavuga ku byivumvo bijyana na "Empty Nest Syndrome" biterwa n'ubwiyongere bwo gutura mu mijyi bwatumye abantu basa n'abibagirwa isano bari bafitanye.
Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko ibyo byabaye imbogamizi ku buzima bw'abakuze bikanongera ukujegajega kwa sosiyete.
Mu gihe uhitamo ishuri, mu byo wakora kuri iyi ngingo, harimo kureba uko amasaha yo muri icyo gihugu ushaka kujyamo ameze kugira ngo byibuze uteganye akanya wajya uha umuryango, inshuti n'abavandimwe wasize.
Mu gihe uteganya kujya kwiga ahandi rero, ni ngombwa ko unatekereza ku miterere y'ibiruhuko byo ku ishuri muri gihugu ukabihuza n'uko iwanyu baboneka kugira ngo mu biruhuko ujya ubasura.
Irinde kwibwira ko ufite ubushobozi cyangwa se bo bishoboye nta kintu bagukeneyeho. Ibyiyumvo bya Empty Nest Sydnrome biba bikeneye ko umuntu agira abamuba hafi.
Ushobora no kuba usize ibindi wakoraga nk'ubushabitsi (business) ku buryo kubwitaho bizagusaba kubanza wamenya amasaha wajya uvuganiraho n'abandi basigaye babwitaho.
Mu rwego rw'imibanire kandi, ushaka kwiga mu gihugu kitari icye akwiriye kugira amakuru y'imibereho y'aho ashaka kujya .
Ayo makuru afasha kumenya uko ushaka kujya kwiga azajya ashyira ku munzani amasomo n'imibanire n'abandi.

Kumenya uko umunyeshuri ahuza kwiga n'ubuzima bw'ibikorwa muri sosiyete abamo bifite akamaro kenshi.
Bimufasha nko kumenya uburyo azajya ahuza kwiga no gukina umukino akunda, uko yakwitabira ibikorwa by'ishuri bitari amasomo n'ibindi bimuhuza na sosiyete abamo.
Ni ho hava inshuti nshya n'abagufasha gukwirakwiza mu bikorwa nk'iby'ubushakashatsi bagutangira amafishi (Questionnaires), havamo abo wabaza cyangwa baguhuza n'ababazwa mu bushakashatsi bwawe (ku biga mu mashuri makuru na kaminuza).
Muri make, kujya kwiga mu gihugu cy'amahanga nk'uko twabigarutseho muri uru ruhererekane rw'inyandiko, si ibyo guhubukirwa. Ni umushinga mugari abantu bakwiriye gutegura bihagije nk'uko bategura izindi gahunda.
Comments