top of page

Amahanga arahanda: Ibyo wakwitaho igihe uhitamo ishuri ryo hanze y'igihugu cyawe.(Igice cya I)

Updated: Mar 12, 2022

Uko isi yagiye iba ihuriro ry'urujya n'uruza rw'abanyeshuri, ni ko hari abantu bagiye bongera inyota yo kumenya ibibera ahandi. Uburezi ntibwasigaye inyuma.


Ukwiyongera k'urujya n'uruza rw'abanyeshuri no kuba ibihugu byinshi byarafunguye amarembo ku banyamahanga byakomeje kuba impamvu yongera inyota y'abanyeshuri yo kwiga mu bindi bihugu.


N'ubwo hari ibyiza byagiye bijyana no kujya kwiga mu mahanga, hari n'ibibi byabyo, cyane cyane aho imigambi yo kujya kwiga itabanje kunozwa neza birushijeho.


Ni muri urwo rwego muri iki gice cya mbere cy'iyi inyandiko turebera hamwe bimwe mu byo wakabaye witaho mbere yo gufata umwanzuro wo kujya kwiga mu bihugu by'amahanga.


1. Reba ko icyo gihugu ushaka kwigamo gifite abagihagarariye mu gihugu cyawe.


Kuba igihugu ushaka kujya kwigamo gifite abagihagarariye ku rwego rwa "ambassade" byongera cyangwa bikagabanya amafaranga uzakenera igihe wagera ku ntambwe yo gushaka ibyangombwa bikwemerera kwiga mu mahanga.


Ayo mafaranga iyo umenye ko uyakeneye kandi warakererewe usanga ugiye mu myenda igoranye, cyangwa se bikaba byanakugora ntujkabye inzozi zawe kandi wari ugeze ku ntambwe za nyuma ziganisha ku kujya ku ishuri.


Kumenya kare amakuru ajyanye na "ambassade y'igihugu ushaka kwigamo" ni ngombwa kugira ngo ukore igenamigambi neza.


2. Menya niba mu gihugu ushaka kujyamo hari "ambassade" cyangwa urundi rwego ruhagarariye inyungu z’ igihugu cyawe.


Kumenya abahagarariye inyungu z’igihugu cyawe n'aho bakorera bifasha kumenya ibyo watakaza igihe bibaye ngombwa ko uhajya cyangwa se uwagufasha igihe ugize ikibazo. Bifasha mu igenamigambi ryawe kandi wanabona ubufasha bwihuse mu gihe ubukeneye.


Mu bihe bidasanzwe nk'bya COVID-19, ibihugu byagiye byifashisha ayo makuru mu gufasha abaturage babyo gusubira imuhira cyangwa se kubitaho mu bundi buryo bwihariye.


ree

3. Reba niba ishuri ushaka kujyaho ryemewe mu gihugu ushaka kwigamo.


Hari igihe igihugu kiba gifite amashuri yemewe imbere muri cyo ariko ashobora kutemerwa hanze yacyo. Hari n’igihe ishuri riba ryemewe ariko porogaramu ushaka kwigamo itemewe mu buryo bwa burundu.


Amakuru nk'aya ushobora kuyasanga nko ku mbuga za kaminuza cyangwa ku rwego rugenzura amakaminuza muri icyo gihugu ushaka kujyamo.


Ku mbuga za kaminuza hashobora kuba handitse amagambo agira ati "Ntitwishingira ingaruka wahura na zo igihe ibyo wiga hano byaramuka bidahawe agaciro mu gihugu cyawe, banza umenye niba mu gihugu uturukamo babyemera"


Hari igihe abasaba amashuri batabyitaho cyane. Itondere icyo kintu rero!


4. Genzura niba nta burwayi ufite bwatuma udashobora imibereho y’aho ushaka kujya.


Hari igihe waba ushaka kujya mu gihugu kigira ibihe by’ubukonje bukabije kandi ugira ibibazo ku bukonje. Biranashoboka ko hari byo waba udakunda kurya kubera ko bikugiraho ingaruka kandi agace ushaka kujyamo ari byo barya.


Iyo ufite ayo makuru bigufasha kumenya neza uko ukora igenamigambi ryawe nk’ibyo uzitwaza, uko wakwivuza, aho wajya guhahira hahuje n'imibereho itakubangamira, n’ibindi.


Usibye ibi twagarutse, hari byinshi biri ngombwa ku kwitondera amahitamo yawe igihe ushaka kujya kwiga mu kindi gihugu. Icyo tugomba kuzirikana ni uko nk'uko ushyira ku murongo indi mishinga, ni nka ukwiriye kubigenza igihe uteganya kwiga kuko kwiga na wo ni umushinga ugomba guha imbaraga no gutegura bihagije.






Comments


Educula
"Scanning Education Systems for you"
  • Facebook
  • alt.text.label.Twitter
  • alt.text.label.LinkedIn

©2022 by educula. Created by François Xavier NGABONZIMA 

bottom of page