Menya "Achievement Syndrome", indwara yigeze gushegesha ireme ry'uburezi muri Vietnam.
- NGABONZIMA François Xavier
- Mar 12, 2022
- 3 min read
Updated: Aug 16, 2022
Mu nyandiko yacu yabanje ijyana n'ingingo yo guta ishuri, twibanze kuri Sierra Leone, tunabirebera mu mateka cyane cyane mu mwaka wa 2013. Ubu ho turagaruka kuri Vietnam.
N'ubwo ibi bihugu byombi bifite itandukaniro rinini ku ngingo nyinshi hari ibibazo byari bihuriyeho nk'uko bigaragazwa n'inyandiko zo muri uwo mwaka.

Muri iyi nyandiko,turarebera hamwe ikiswe "Achievement Syndrome", indwara yigeze kumugaza ireme ry'uburezi rya Vietnam ikagira uruhare mu kuba hari abanyeshuri bata amashuri.
Turibanda ku nyandiko y'abashakashatsi Le Thuc Duc na Tran Ngo Minh Tam (2013). Nk'uko twabigenje ku mpamvu zo guta ishuri muri Sierra Leone,ubu turasomera hamwe "achievement syndrome" tunyuze muri amwe mu mateka y'uburezi bwa Vietnam bwa mbere y'umwaka wa 2014.
Tugendeye ku bisobanuro bya buri jambo mu by'inkoranyamagambo Merriam-Webster, Achievement Syndrome ni uruhurirane rw'ibimenyetso bigaragaza ikibazo mu rwungano bigatera kugira impamyi yo kwiyerekana nk'uwageze kuri byinshi bishoboka.
Amwe mu mateka y'ireme ry'uburezi muri Vietnam
Mu myaka ya 1990, Vietnam yavugwaga mu bihugu bifite uburezi bukora neza cyane ugereranyije n'ubukungu bari bafite.
Umushakashatsi Glewwe (2004) avuga ko mu mwaka wa 2000, Vietnam yari ku mwaya wa 164 mu bihugu 206 ukurikije uko buri muturage yinjiza amafaranga (Income per capita), ariko uburezi bwayo bugakora neza kurusha ibindi bihugu byose byari mu cyiciro kimwe na yo.
Byari byitezwe ko uko ubukungu buzagenda bwiyongera ari na ko ireme ry'uburezi ari ko rizagenda ritera imbere, ariko si ko byagenze.
Hoang Tuy (2011) avuga ko hari ibibazo bitatu vietnam yari ifite muri yo myaka: mbere na mbere, kutagirira abarimu gahunda ikwiriye.
Uyu mushakashatsi agaragaza ko umushahara wa mwarimu wari hasi cyane ku rugero utabashaga kumufasha kubona iby'ibanze akeneye. Ibyo byatumaga mwarimu adaha akanya akazi ke
Icya kabiri, hari imitegurire y'ibizamini yibandaga cyane ku manota ariko ntiyubake ubushobozi n'ubumenyingiro by'umunyeshuri, hakiyongeraho gukopera no gukopeza byari byarabaye akarande.
Hanyuma, Vietnam ikaba yari ifite urwungano rw'uburezi (Education system) rufite ibibazo mu kugenzura ireme.

Achievement syndrome: ni iki cyayiranze? Yafataga ite?
Inyandiko ya London (2011), isobanura uru ruhurirane rw'indwara nk'uko bigaragara ku rupapuro rwa 5 rw'ubu bushakashatsi twabasomeye.
Muri Vietnam, avuga ko iyi ndwara yasobanuraga "ubunyamvuga buke ku ruhande rw'abayobozi n'abarimu, ibipimo byavuye mu magenzura n'amasuzuma bibogamye no kubasha gushimangira ibigenderwaho mu gupima ireme".
"Abafite inshingano mu burezi batangaga imibare ikabya igaragaza abanyeshuri bari mu mashuri, abazahabwa impamyabumenyi n'impamyabushobozi kandi bakemerera abanyeshuri ko basoza ibyiciro hatitawe ku cyo bashoboye"
Mu ngaruka nyinshi ibi byateje harimo nko kuba umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu atarashoboraga kwandika ijambo rigizwe n'inyuguti eshatu.
Mu mashuri yisumbuye, hari abanyeshuri batari bazi gusoma no kwandika na gake bagashushanya ibyo babona ku kibaho, hari abatsindaga amasomo bakanayuzuza ariko nta na kimwe bayaziho bikagaragara ko bakopeye, ndetse n'abandi.

Mu ngaruka imigenzereze nk'iyi yagize, habayeho umubare munini w'abana bata ishuri hakabamo n'ababonaga ko ibyiza ari ugushaka indi mirimo ibaha amafaranga, abahitamo gukina cyangwa kuryama nyuma yo kutabona neza icyo ishuri ryazabagezaho.

Muri make, Vietnam nk'igihugu kiri ahagana ku mpera y'uburengerazuba bw'Afurika na Sierra Leone n'igihugu kiri ahagana ku zindi mpera z'isi mu burasirazuba byakunze guhuza ibibazo mu myaka imwe cyangwa yegeranye.
Vietnam nk'iyigeze kuba urugero rugaragaza uko igihugu gikoresha amafaranga make kikayabyaza umusaruro yanabaye urundi rugero ku gihugu kizamuka mu bukungu uburezi ntibutere imbere.
Iyi ni ingingo imwe mu zerekana ko ubwinshi bw'amafaranga ashyirwa mu burezi buri gihe budasobanura ubwinshi bw'ibibazo akemura.
Achievement Syndrome nko gukora cyane hirengagijwe ubwiza bw'ibikorwa hagamijwe kwerekana ko hari byinshi byakozwe, byakururiye ireme ry'uburezi bwa Vietnam kujya mu cyobo cyongereye imibare y'abataye ishuri.
Nk’ingaruka, n'ubwo hari byinshi uburezi bwa Vietnam bwagezeho, buracyafite ibyuho byinshi bishingiye ku bumuga iyi ndwara yabusigiye.
Commentaires