Amafaranga ibihugu bishora mu burezi biyagaruza gute?
- NGABONZIMA François Xavier

- Feb 25, 2022
- 2 min read
Updated: Mar 12, 2022
Mu bihugu bitandukanye, hari amafaranga aba agomba gushyirwa mu burezi. Ibi bikorwa ku nyungu za rubanda kandi zikubye inshuro nyinshi ayo mafaranga aba yashyizwemo uko yaba angana kose. Ibi bitera bamwe kwibaza uko byagenda ayo mafaranga adashowemo ndetse n'uko ibihugu biyagaruza ku nyungu za rubanda.Ni gute ibihugu byungukira mu burezi ?
Mu mwaka wa 2011, mu nyandiko ya Prof. Dana Mintra wo muri Pennsylvania State University yagerageje gusubiza ibi bibazo binyuze muri raporo yise “Pennsylvania’s Best Investment: The Social and Economic Benefits of Public Education.
Tugendeye kuri nyandiko yavuzwe haruguru,turavuga ku mpamvu 5 zituma hari amafaranga menshi aba agomba gushorwa mu burezi.
1. Abantu batarangije amashuri bari bafite ibyago byo kubura akazi inshuro zirenze 2 ugereranyije n’abatararivuyemo; kandi bafite ibyago byikubye inshuro eshatu byo kuba umuzigo kuri leta binyuze mu gufashwa na gahunda za leta zo guteza imbere abaturage; leta igatakaza amamiliyoni y’amadolari buri mwaka.
2. Kugabanya umubare w’abanyeshuri bata ishuri ku rugero rwa 50% byari gutuma igihugu kibikaho miliyari 45 z’amadolari y’Amerika akajya gukora ibindi bikorwa bifitiye inyungu sosiyete.
3. 41% by’imfungwa bari abatararangije amashuri yisumbuye ugereranyije na 18% by’abantu bakuze muri rusange. Gufunga umuntu umwaka byatwaraga leta akabakaba ibihumbi 32 by’amadolari y’Amerika mu gihe ikiguzi cyashoboraga kumugendaho igihe yiga cyari akabakaba ibihumbi 11 by’amadolari y’Amerika.
4.Kongera 5% ku mubare w’abanyeshuri basoza amasomo yabo byashoboraga gutuma Leta yibikaho miliyari 5 z’amadolari y’Amerika yashoboraga gutakaza mu gukurikirana ibyaha.
5.Ibyago byo gupfa bigabanyuka 7.2% ku ; 6% ku bagore buri uko buri umwe muri aba yongereyeho umwaka umwe w’amashuri & ubushobozi bwo kugira ubuzima buzira umuze bwikuba inshuro umunani ku muntu wasoje imyaka 18 y’uburezi, mu gihe ari inshuro 7 ku bandi.
6. Gusoza amashuri yisumbuye biteza imbere ubuzima bwiza, bikagabanya ku kigero cya 60% uburyo umuntu akenera gushyirwa muri porogaramu za Leta zijyanye no guteza imbere ubuzima kandi bikagabanyaho inshuro 6 ikoreshwa ry’ibisindisha ritigenzura (Alcohol abuse). Nk'uko twabibonye, imbaraga zishorwa mu iterambere ry'uburezi usanga ari nkeya ugereranyije n'ingaruka zabaho igihe uburezi budatejwe imbere ku rwego rugaragara.
Ni yo mpamvu mwarimu Confucius yagize ati “Niba ufite imigambi y'umwaka, tera umuceri; niba ufite imigambi y'imyaka icumi, tera ibiti; niba ufite imigambi y'ubuzima bwose, ha abantu uburezi"









Comments