top of page

Kwangiza ibikoresho, gusuzugura abarimu no kubakubita: biramutse ari uburwayi? - Isesengura

Updated: Mar 12, 2022

Mu myaka yahise ndetse n'ubu, mu burezi haracyumvikana inkuru z'abanyeshuri bangiza ibikoresho by'ishuri, abatuka, basagarira cyangwa bakubita abarezi babo, abadashishikajwe n'ishuri n'abandi. Ibyo birumvikana neza ko ari ibintu bibabaje kandi bidakwiriye umunyeshuri cyane ko aba yitezweho kuzafasha mu iterambere ry'ejo hazaza h'igihugu. Usibye kurebera ikibazo mu byabaye, ni he handi imboni z'umurezi zikwiriye kugera?


Hari ibintu byinshi bishoboka byageza ku kuba umunyeshuri yagaragaza imyitwarire idahwitse haba ibimuturutseho ndetse n'ibitamuturutseho ariko bisanzwe biba mu bantu muri rusange.


Ibyo bituma imyitwarire idakwiriye igeza ku gikorwa kigayitse. Imboni z'umurezi ziramutse zigarukiye gusa kuri icyo icyabaye (Ingaruka), hashobora kubamo kwibeshya ku munyeshuri no kudasobanura bihagije ibyabaye byaganisha ku kurwanya ikibazo mu buryo butarambye.


Tugendeye ku cyo ubushakashatsi buvuga, hari imyitwarire myinshi ishobora kuba mu banyeshuri yageza ku myitwarire itihanganirwa n'amategeko y'aho uwo munyeshuri aba.


Mu gitabo Dark Personalities in the Workplace (2021), Porofeseri Cynthia Mathieu, agaragaza imyitwarire yitwa Sadism nk'imyitwarire itera umuntu kwishimira kubabaza abandi.


Ibi bishimangira imyitwarire abandi abashakashatsi benshi nka nka *Dr. Minna Lyons (2019) basanze mu banyeshuri.


Mu myitwarire nk'iyi, abashakashatsi bagiye babona ko kunnyuzura, gusebya, gukoza isoni, guharabika no guhoza umuntu ku nkeke biri mu bigize iyi myitwarire.


Attention-deficit/hyperactivity disorder (ADHD) ni ikindi kibazo gisohora kugaragara mu banyeshuri kikaganisha ku gukora byinshi mu byangiza amategeko.


Abashakashatsi nka Pozzi Marco, Nobile Maria (2021), Joseph E. Pizzorno ND, Herb Joiner-Bey ND (2016) bagaragaza ko bimwe mu byo uyifite yakora harimo kutihangana, kudakurikiza amabwiriza, gukora icyo abonye atitaye ku ngaruka n'ibindi.


Ntitwirengagije impamvu zo mu miryango aho umunyeshuri ashobora kwitwara nk'uko aho aba, aho anyura cyangwa aho yirirwa bitwara nk'uko bigarukwaho mu bushakashatsi bwa Porofeseri Albert Bandura n'abandi bagiye bavuga ku ruhare rwa sosiyete mu burezi.


Hari kandi n'impamvu zituruka ku mitandukanire y'ibiragano (Generation) z'abantu. Ubushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri bo mu kiragano Z muri Maleziya (Malaysia) bwagaragaje ko bari bahurije ku kugira ubumenyi nkene ku bwumvane (Poor Communication Skills) no kwimariramo ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.


Ibi bituma byakoroha kwemeza ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ndetse n'ubumenyi ku bwumvane byagira uruhare rukomeye ku myitwarire myiza cyangwa mibi umunyeshuri yagira bikamuganisha ku kwirukanwa cyangwa se gushimwa.



"Buri kiragano kigira uburyo cyitwara butandukanye n'ubw'ikindi, kikagira ibyo cyiteze, imico n'ibituma gishishikara"

Ubwinshi bw'impamvu zakwihisha inyuma y'amakosa abanyeshuri bakora buraganisha ku kuba ibyo abarezi babona inyuma nk'ingaruka bidakwiriye gushingirwaho byonyine hafatwa umwanzuro ku cyo guhanisha cyangwa gufasha umunyeshuri.


Ni muri urwo rwego hari ibihugu byateye intambwe yo gufata imyanzuro ku buryo bwo guhana no gufasha abanyeshuri nyuma yo guhuza izi mpamvu zose zaba izagaragajwe n'izo tuzagarukaho mu nyandiko zacu z'ubutaha.


============

*Ibyo Dr. Minna Lyons yabonye mu banyeshuri byanditse gitabo cye cyitwa The Dark triad of personality cyo mu mwaka wa 2019.

Comments


Educula
"Scanning Education Systems for you"
  • Facebook
  • alt.text.label.Twitter
  • alt.text.label.LinkedIn

©2022 by educula. Created by François Xavier NGABONZIMA 

bottom of page