top of page

"Ntiyemera ko azi kuvura keretse akubiswe"-Umuganga wabaye we ku bw'impanuka (Igice cya I) #Fabliau

Updated: Mar 9, 2022

Mu masomo y'ubuvanganzo hakunda kumvikana inkuru zanditswe mu myaka ya kera. Nko Mu myaka yiswe Moyen âge [soma muwayenaâje], iyo migani yabaga yanditse mu mikarago, isetsa kandi igamije gukebura sosiyete (Fabliaux). Muri iyi nyandiko, turavuga ku nkuru y'uko byagendekeye umugabo wabaye umuganga ku bw'impanuka.


"Le Vilain devenu Médecin" cyangwa "Le vilain mire" ni inkuru nkeburabasomyi yo mu kinyejana cya 13 yanditswe n'umuntu utazwi.


Umutwe wayo ushaka gusobanura Rubanda rwa giseseka wahindutse umuganga. Byagenze bite ngo umuhinzi rubanda rwa giseseka ahinduke umuganga?


Hari umuturage wakundaga gukora cyane, ibyo bimugira umukire, akaba afite ubukire buhambaye mu bihe bye ku buryo abamubonaga bavugaga ko igisigaye ari uko yashaka umugore.


Buri gihe yashakaga impamvu zatuma adashaka, akavuga ko atarabona umukobwa mwiza, ko bahuye rwose atajijinganya.Nuko bamwe mu bo yabwiraga ko nta mukobwa mwiza arabona biyemeza kuzamufasha gushaka.


Uvuye aho, hari ahantu hirya iyo hari hatuye umusaza ukennye ariko afite umukobwa warezwe neza kandi mwiza warangazaga abahisi n'abagenzi. Ubukene bwo mu muryango bwatumaga nta musore w'icyo gihe wumvaga yamutekerezaho.


Bamusabye umusaza aramubemerera, umukobwa na we yanga kuvuguruza se ku cyemezo yari afashe, bahera ko bamushyira uwo musore batagirana ubuzima nk'umugore n'umugabo.


Mu kumugeza mu rugo umusore aribaza ati "ko mu mirimo yose mfite nta n'umwe umukobwa nk'uyu namuha, ubwo nijya ngenda ngiye mu kazi bizajya bigenda bite? Na ko sinshaka no kubitekerezaho, nzajya mukubita mu gitondo, nsige arira kuko n'ubundi umuntu urira nta kindi yatekereza, ubundi nintaha musabe imbabazi, ni njye uzi ukuntu nzajya nitwara akambabarira".

Amukubita urushyi kugira ngo ajye yirirwa arira kuko ngo urira atatekereza ku bindi

Maze nyuma nyuma yo kwigira iyo nama yise iy'akataraboneka, amukubita urushyi ku buryo rwishushanyije ku matama, anamukubita izindi nshyi mbere y'uko asohoka ngo ajye mu mirima ye nk'uko yari yabiteganyije.


Umugore atangira kurira araniheza, ari na ko yibaza ati 'Papa, kuki wanshyingiye uyu mugabo? Ariko ubundi ni ukubera iki nemeye uyu mugabo? '


'Iwacu ntitwagiraga icyo kurya? Ariko ni iki nakinzwe mu maso kugira ngo nemere gushyingiranwa n'uyu mugabo koko? Iyo mama aba akiriho simba mpura n'aka kaga. Ubu bizagenda bite?


Uwo mugore yari afite akababaro kenshi ku buryo nta n'umuntu yashakaga kuvugisha cyangwa ko yamuhoza, amara umunsi wose arira nk'uko umugabo we yari yabiteganyije. Umugabo atashye ku mugoroba yegera umugore we ashaka uko yamuhoza aramubwira ati "Rwose mbabarira ni shitani yanshutse, sinzongera no kugukozaho ikiganza rwose , mbabarira wibagirwe ibyabaye".


Umugabo amaze kubona ko imigambi ye yose yagenze uko yayishakaga bucya ashaka impamvu yo gukubita umugore we maze aba aramukubise.


Mu gihe umugore yari akihebye, hari intumwa ebyiri z'umwami zanyuze hafi aho zishaka icyo kurya dore ko inzara yari izimereye nabi.


Umugore aha intumwa z'umwami ku byo yari afite byo kurya, anaboneraho kuzibaza icyazigenzaga na zo ziti "Turashaka umuganga w'inzobere kandi tuzanagera no mu Bwongereza nibiba ngombwa"


"Umva wa nkumi we Ade, umwana w'umwami ararwaye. Hashize iminsi 8, ubwo yaryaga ifi, agahwa kamuheze mu muhogo, mu byo twateganyaga ko byamufasha nta na kimwe cyakunze.


"Ntashobora kurya, ntashobora gusinzira, afite ububabare utabasha kwiyumvisha. Umwami yadutumye igitaraganya kumushakira uwamukiriza umukobwa kuko amubuze, umwami rwose yahita apfa."


Ade arabitegereza maze arabwira ati "mwijya kure, mfite umugabo ukwiranye n'ibyo mushaka, ni umuganga kabuhariwe, ndetse ni inzobere kurusha Hippocrate". Na bo baratangara bati "Mana y'isi n'ijuru weee, ni byo, koko ntutubeshya?"


Umugore ati "ndababwiza ukuri cyane. Gusa uwo muganga mbabwira...ahaaaaa... ndamwiyiziye cyane cyane iyo bigeze ku ngingo yo kuvura, ni umuntu uba udashaka gukoresha impano ye. Mbaye mbaburiye hakiri kare ko nimutamukubita cyane, cyane weeee, ntaza kubyemera."


Intumwa ziti "Ooooh, ibyo? Niba bisaba ko akubitwa turabikora, ari mu biganza byiza, wowe turangire ahantu atuye gusa"

"Uzi kuvura ariko impano yawe wanze kuyikoresha"- "Ndabarahira cyane ko ibyo bintu ntabyo nzi"

Umugore yerekana aho umugabo yari yagiye gukorera imirima ye, anakomeza kubihanangiriza ku kintu cy'ingenzi batagomba kwibagirwa ku mugabo we. Kanda hano usome igice cya II

Comments


Educula
"Scanning Education Systems for you"
  • Facebook
  • alt.text.label.Twitter
  • alt.text.label.LinkedIn

©2022 by educula. Created by François Xavier NGABONZIMA 

bottom of page