top of page

Hari abahabwa imikoro n'abigishwa kugenzura uburakari bwabo - Umunyeshuri wirukanwe afashwa ate?

Updated: Mar 12, 2022

Mu burezi, kwirukana umunyeshuri bishingira ku mpamvu ifatika igenwa n'ikosa umunyeshuri aba yakoze. Cyakora nk'uko twabigarutseho mu nyandiko yacu ibanza, hari impamvu nyinshi zatuma umunyeshuri agera ku rwego rwamuganisha ku kwirukanwa. Ese ni iki akwiriye gufashwa? Ahandi babigenza bate?

Nka Minisiteri y'Uburezi ya Ontario muri Canada iteganya ibintu 11 bigenderwaho kugira ngo umunyeshuri ahagarikwe by'igihe gito cyangwa se kirekire.


Mu mpamvu zishingirwaho zirimo amateka y'umunyeshuri [nko kuba yaba yarahungabanye], imyaka afite, kumenya niba ari mu bakwiriye uburezi bwihariye, ubushobozi bwe bwo kwigenzura mu myitwarire ye n'izindi.


Iyi minisiteri kandi inateganya uko umunyeshuri akomeza gukurikiranwa ageze mu buzima bwo hanze igihe byemejwe ko agomba kwirukanwa burundu.


Kimwe mu bikorerwa abanyeshuri birukanywe by'igihe gito harimo nko kubaha imikoro yo gutahana no kubafasha mu myigire.


Ifoto: bimwe mu byo umunyeshuri wirukanywe afashwa muri Leta ya Ontario (Canada)


Mu byo abirukanywe burundu bafashwa harimo gushakirwa irindi shuri ku birukanywe gukomeza kubaha amahirwe yo kwiga ndetse no kufasha mu bujyanama bugamije kuzamura imyitwarire myiza. Hari n'abahabwa amasomo ajyanye no kugenzura umujinya wabo.


Muri make, kimwe mu byo twakwigira kuri Ontario ni umunyeshuri ukoze amakosa amuganisha ku kwirukanwa afashwa haba mu kugenzura icyaba gitera imyitwarire afite ndetse no kugabanya igihe amara atiga mu rwego rwo kujyanisha igihano n'ubumenyi aba akwiriye kugira.

Comments


Educula
"Scanning Education Systems for you"
  • Facebook
  • alt.text.label.Twitter
  • alt.text.label.LinkedIn

©2022 by educula. Created by François Xavier NGABONZIMA 

bottom of page