top of page

Basoza amashuri bakambikwa amakanzu: byakomotse he ?

Updated: Sep 14, 2022

Waba warigeze kwibaza impamvu umwambaro w'ibirori bisoza amashuri ari ikanzu, umwitero n'ingofero? Wibajije se impamvu imyenda wari wambaye itasaga n'iy'abandi kandi mwiga mu kigo kimwe? Nturi wenyine!

Iki ni ikibazo abantu bamwe badahwema kwibaza mbere, mu gihe na nyuma yo gusoza amasomo. Byakomotse he? Kuki bose bagomba kwambara amakanzu? Kwambara iriya myenda byari bivuze iki bicyaduka, bivuze iki ubu?


Ikinyamakuru The Washington Post giti "hari n'ababona biryoheye amaso kureba ukuntu abana bayambaye bayikimbagiramo, bigatuma bakwishimira kuyikodesha batitaye ku kiguzi byabasaba"


Kwambara ikanzu byatangiye bigamije iki?


Imyambaro yambarwa n'abanyamashuri muri iki gihe yatangiye mu kinyejana cya 12 ubwo amakaminuza ya mbere yashingwaga mu Burayi (V.Strauss,2017), byose bigakomoka ku bihayimana bayambaraga (Prof. Bill Fowler) cyane cyane abasezeranye ubukene (C.W.Rossano/Havard Magazine).


"Ibyo byari bifite akamaro cyane ku banyamashuri n'abanyamadini kuko byabashyuhishaga mu gihe binjiye mu nyubako zidafite ibizishyushya, (Columbia University,2022) ndetse no mu bihe bikomeye by'ubukonje (C.W.Rossano/Havard Magazine).

Imyambaro y'abasoza ibyiciro bya kaminuza itandukana bitewe n'icyiciro umunyeshuri asoje. Aha ni urugero rwa Kaminuza ya Georgetown

"Ingofero n'umwitero byo byatumaga umutwe w'abarimu n'abashakashatsi wakundaga kuba wogoshe ndetse n'igice cyo hejuru bidakonja muri ibyo bihe by'ubukonje" (Nko muri O.B. Waxman,2017)


Kwambara muri ubwo buryo kandi byatandukanyaga abanyeshuri n'abatari bo mu gace karimo kaminuza (Columbia University,2022)


Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa kaminuza ya Columbia muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, iri tandukaniro ryateje inkubiri y'ihangana ry'amagambo yiswe "Town and gown".


Iyi ni inyito abanyamateka bakoresha bashaka kuvuga ko umunyeshuri uri mu gace yarangwaga n'ikanzu mu gihe undi muturage utuye muri ako gace yabaga yambaye indi myambaro.


Mu mwaka wa 1321, kaminuza ya Coimbra muri Portugal, yategetse ko buri munyeshuri wese wayo muri buri cyiciro ajya yambara ikanzu.


Mu Bwongereza, amabwiriza yo kwambara ikanzu yashyizwemo imbaraga mu bihe by'umwami Henry VIII ahagana mu kinyejana cya 14. Hamwe mu ho byatangiriye ni kuri Kaminuza ya Oxford na Cambridge (Fowler,2017 & Colorado State University,2022)

Icyiciro cy'amashuri kandi kigena imiterere y'umwitero umunyeshuri yambara:Urugero wa Kaminuza ya Georgetown

Cyakora, igihe cyarageze kwambara uyu mwenda bigakorwa nta murongo bifite ku buryo buri kaminuza yashyiragaho amategeko uko yumva biyinyuze.


Mu nama yateraniye kuri kaminuza ya Columbia mu mwaka wa 1895, Inama y'Uburezi ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yashyizeho amabwiriza ajyana n'imyambarire n'imikoreshereze y'uyu mwambaro mu rwego rwo guca akajagari karangwaga mu mahitamo ya buri kaminuza.


Kwambara uriya mwambaro bisobanura iki muri iki gihe?


"Umuhango wo gusoza icyiciro cy'amashuri ugomba kuwitabira wambaye neza. Irinde ikoboyi (jeans) cyangwa umwenda wa siporo. Niba wambaye ishati ambara na karuvate"(Kaminuza ya Reading). "Karuvate igomba kuba ari umukara" (Kaminuza ya Glasgow)


"Umwenda wambaye ube ufite agapesi ku buryo umuntu yabona aho afatisha umwitero. Byaba byiza uzanye n'agakwasi ko gufatisha umwitero wawe ahantu ha nyaho". (Kaminuza ya Reading)"Impuzankano ya gisirikari iremewe" (Kaminuza ya Glasgow& Kaminuza ya Reading)

Ikanzu n'ingofero kandi bishobora kujyana n'amasomo usoza yakurikiranye; Urugero rwa Kaminuza ya Sussex (Ubwongereza)

"Unazanye umwenda uranga umuco w'igihugu cyawe nta kibazo, biremewe kuwamabarira imbere y'ikanzu"


"Sigira agasakoshi na telefoni abatumirwa bawe, kuko ntuza kubyitwaza nitugera mu cyumba kiberamo ibirori".


"Dufite uburenganzira bwo kukubuza kwitabira uyu muhango igihe utambaye mu buryo bukwiriye, maze uyu muhango ukaba udahari*"(Kaminuza ya Reading)


Ambara neza: irinde kwambara ikoboyi (jeans), agapira k'amaboko magufi, ikabutura, kambambili cyangwa sandali. Genzura niba inyogosho cyangwa imiterere y'umusatsi wawe byatuma wambara ingofero mu buryo butakubangamiye (Kaminuza ya New Orleans)


Muri make, amateka arerekana ko ingere z'ubushyuhe (Climats) ndetse no gushaka kwerekana itandukaniro hagati y'umunyeshuri n'utari we byatumye ikanzu iba igikoresho gikwiriye gukoreshwa n'abanyamashuri**


Uko ingere z'ubushyuhe zagiye zihinduka n'ikoranabuhanga ryo gushyuhisha amazu rikaza ni ko ibikoze ikanzu byagiye birushaho kuba ibitashyuhisha cyane uyambaye bikagenda byerekera mu kumugaragaza neza mu bandi no kumuha itandukaniro muri bagenzi be.


Iyi myambaro twagarutseho yaretse kuba iyo kwirinda imbeho no gukoreshwa n'abihayimana gusa iba iy'ibirori kandi agaciro kayo mu migaragarire y'uyambara gashyirwa ku murongo kurusha mbere, inagenda irushaho gukwira isi uko imyaka yasimburanye.

================

* Graduation in absentia: Bivugwa igihe umunyeshuri wujuje ibisabwa ngo abone impamyabumenyi ye atitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cy'amasomo


** Ikinyarwanda kigenekereje cy'ijambo "Academics"

 
 
 

Comentarios


Educula
"Scanning Education Systems for you"
  • Facebook
  • alt.text.label.Twitter
  • alt.text.label.LinkedIn

©2022 by educula. Created by François Xavier NGABONZIMA 

bottom of page