Equivalence n'urugendo ruyiganishaho: ni masomo ki twakura kuri Turukiya, Amerika na Pakisitani ?
- NGABONZIMA François Xavier
- Mar 14, 2022
- 3 min read
Equivalence ni urupapuro uhabwa n'uwego rubifitiye ububasha rwemeza kwizerwa kw'impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yaturutse mu gihugu cyo hanze ikanayivunja mu buryo igihugu irimo kibara agaciro k'amashuri yizwe.
Muri iyi nyandiko, ijambo "Equivalence" twaryise "Icyemezo nganishagaciro". Dushobora kongeraho *"cy'impamayabushobozi' cyangwa *"cy'impamyabumenyi" bitewe n'icyo umunyeshuri aba yakuye mu mashuri yo mu bindi bihugu.
Mu gihe umuntu yiga cyangwa ashaka kwiga mu mashuri yo hanze, aba agomba kwita ku kubanza yamenya agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi ye yagira mu bindi bihugu uhereye ku cyo aturukamo.
Ni muri urwo rwego hari kaminuza zimwe na zimwe zibanza kuburira abanyeshuri bashaka kuzigamo bikanyuzwa haba mu matangazo aba ku mbuga za murandasi zabo haba no ku mbuga z'ibigo byemeza amakaminuza. Turagaruka ku ngero nke kuri Turukiya, Leta zunze Ubumwe z'Amerika ndetse na Pakistan.


Turukiya
Turukiya ni igihugu kigenda kirushaho gukurura abanyeshuri b'abanyamahanga ku buryo hari ibizamini byo kwinjira mu mahsuri makuru (Entrance exams) izakuriraho abanyeshuri bitewe n'amasomo baba bagiye kwigayo.
Erol Ozvar, perezida w'Inama y'Igihugu y'Amashuri makuru ya Turukiya yabitangarije The Pie News ku wa 17 Mutarama 2022 akomeza avuga ko gahunda izatanirana n'umwaka wa 2023 kandi ko imyiteguro igeze kure.
N'ubwo bimeze gutya ariko, Türkiye Scholarships, ikigo cya Leta gishinzwe gutanga ubufasha bwo kwiga (Scholarships) ku banyeshur b'abanyamahanga b'indashyikirwa ni kimwe mu bigo biburira abahitamo amakaminuza yo muri Turukiya.
Ibi biba ari ukugira ngo batazagira ibibazo mu mahitamo bikabakururira kubura impapuro nganishagaciro z'imyamyabumenyi cyangwa z'impamyabushobozi mu bihugu baturukamo.

Aha, umunyeshuri ugiye guhitamo, aba agomba kugenzura neza niba buri somo kuri buri kaminuza muri kaminuza 12 aba yemerewe ryujuje ibisabwa kugira ngo ribe ryakwemerwa mu gihugu aturutsemo.
Ibi birerekana ko kuba urwego rwa Leta ya Turukiya rutanga buruse cyangwa ibindi byangombwa bijyana na zo bidahita bisobanura kugira inshingano zose no kuryozwa ingaruka z'ibishobora kuba ku munyeshuri utakurikije amabwiriza mu gihe cyo guhitamo.
Aha ni ho duhera twibutsa usaba kaminuza ko ishobora kuba yemewe ariko imwe mu ma porogaramu yayo itaremerwa burundu nk'uko tuza kubigarukaho ku ngero zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Leta Zunze ubumwe z'Amerika
Leta Zunze ubumwe z'Amerika ni igihugu kiri mu bifite uburezi bwateye imbere, akaba ari imwe mu mpamvu abantu bashishikarira kujya kwigayo.
Imibare y'Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Rwanda igaragagaza ko abanyarwanda bigaga muri Amerika mu mwaka w'amashuri wa 2017/18 bari 1232 bavuye kuri 465 mu mwaka w'amashuri wa 2011/12.
Muri Amerika, hari kaminuza nyinshi. Hari kaminuza ziba zemewe ariko hari amasomo ataremerwa burundu; hakaba na kaminuza ziba zemewe ariko ubwemerwe bwazo bukazongera gusubirwamo.
Byinshi kuri izi ngero zombi biboneka ku mbuga zigira aho zihurira n'Ishami rya Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika rishinzwe Uburezi. Mu buryo bw'itombora, reka tubebe hamwe na hamwe uko bimeze.
Nka Eastern Oregon University ni kaminuza yahawe uburenganzira bwo gukora ku wa 4 Mutarama 1931. Ubwo burenganzira bwakomeje kuvugururwa.
Ku wa 1 Ukuboza 2019 yongeye guhabwa ubundi. Iyo bimeze gutya, ntibiba birangiye kuko amasuzuma nk'aya ahoraho

Hari na Kaminuza zihanangirizwa kubera kutuzuza ibisabwa, bikaba byaziviramo kwamburwa uruhushya, kandi bigashyirwa ku karubanda.


Imikorere ijyanye n'amategeko n'amabwiriza mu gihugu kaminuza zibarizwamo ni urugendo rw'ingenzi ruganisha umunyeshuri mu koroherwa cyangwa kugorwa no kubona icyemezo nganishagaciro kijyanye n'amasomo ye.
Ni kimwe mu byaba byarateye Komisiyo y'igihugu y'Amashuri makuru na za Kaminuza muri Pakistan gukora agafishi umunyeshuri ashobora kurebaho kakamuha ishusho y'ibyo yabazwa n'iyo nama igihe ashaka kuvunjisha amasomo ye mu nzego za Pakistan.
Pakisitani
Uburezi bw'amashuri Makuru muri iki gihugu bukuriwe na Komisiyo y'igihugu y"amashuri makuru na za Kaminuza (HEC).

Kimwe mu bintu izwiho ni uko igira agace kagenzura niba umutungo bwite mu inyandiko (Plagiarism Checking), ku buryo umuntu yarega undi amushinja kumwibira inyandiko.
Iyo bimeze gutya ariko, ureze bikagaragara ko yabeshyaga atangazwa ku rubuga rw'icyo kigo nk'uwabeshyeye mugenzi we kandi akazafatirwa ibihano bikomeye.
Iki kigo gifite igishi yihariya nk'uko twabigarutseho, ku buryo ituma umunyeshuri wayimenye mbere hari byinshi yakwibaza igihe ahitamo kaminuza yo hanze ya Pakisitani.
Bimwe muri byo harimo nko kumenya izina n'urubuga rwa murandasi by'ikigo cyahaye kaminuza uburenganzira bwo gukora.
Iyi fishi ifite kandi imyihariko abantu abanyeshuri bashobora gushyirirwaho bitewe n'imiterere y'uburezi bw'ibihugu baba barizemo.

Mu gusoza, twavuga ko umunyeshuri wiga mu bihugu by'amahanga aba akwiriye kugira amakuru amenya ku burezi bwaho kandi ntakangwe n'izina rya kaminuza n'igihugu irimo, ahubwo akanita ku masomo atangwa n'ubwemerwe bwayo muri icyo gihugu ndetse n'iwabo. Haba hakwiriye kwitabwa kandi ku bibazo kaminuza ifite ndetse n'uko byagenda aramutse ashaka icyemezo nganishagaciro mu gihugu aturukamo.
Hanyuma, hakarebwa uko ifishi isaba yuzuzwa mu gihugu cye kugira ngo amakuru azakenera gutanga atangire ayashake hakiri kare. Ibyo bimufasha kubona icyemezo kare niba yujuje ibisabwa n'inzego bireba.
================= * Itandukaniro ry'impamyabumenyi n'impamyabushobozi rigaragara mu gisobanuro kiri mu itegeko N° 010/2021 ryo ku wa 16/02/2021 rigena imitunganyirize y’uburezi mu ngingo yaryo ya 2.
Opmerkingen