"Masters si icyiciro cya 3"-Sobanukirwa impamyabumenyi zo mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda
- NGABONZIMA François Xavier
- Aug 15, 2022
- 2 min read
Uburezi ni nk'umuntu: na bwo bukenera gukaraba, kwisiga, kwambara, no kwambara neza. Uko iminsi igenda isimburana, ni ko bugenda bujyanishwa n'igihe kigezweho hagamijwe kurushaho kubuteza imbere.

Mu gihe bamwe baba bifuza ko bwaguma uko bwari bumeze ejo, ni na ko haba hari ababa baratindiwe no kubona hagira igikorwa ngo uburezi bugaragare mu isura nshya.
Dufatiye ku rugero rwa Koreya y'Epfo, * itegeko N° 7120 ryo ku wa 29 Mutarama 2004 rigenga amashuri y'inshuke ryavuguruwe inshuro 20 hagati ya 2004 na 2017 rikavurugurwa hagati y'inshuro 0-3 buri mwaka.

Ku rundi ruhande, iteka rya Perezida N°18690 ryo ku wa 29 Mutarama 2005 rihindura kandi ryuzuza itegeko twavuze haruguru na ryo ryahinduwe inshuro 30 hagati ya 2005 na 2018.
Iri teka kandi ryavugururwaga inshuro ziri hagati ya 1 kugeza kuri 5 buri mwaka uretse mu mwaka wa 2007 ritahinduwe na rimwe.
Mu mpinduka nk'izi, hari amagambo mashya avuka andi agatakara ndetse n'imigirire mishya ijyana n'uburezi igasimbura iyari isanzweho.
Ibi bituma utaramenye cyangwa utarasobanukiwe iby'impinduka zabaye yakomeza kugendera mu murongo w'ibyamaze kuvanwaho.
Nko mu Rwanda, hari igihe cyageze umuntu yasoza kaminuza afite impamyabumenyi ya A0 bakavuga ko asoje icyiciro cya kabiri, yabona iyikurikiye ya Masters bakavuga icyiciro cya 3.
Igihe byari bimeze gutyo, umuntu yashoboraga kwibaza niba abanyeshuri bagera ku cyiciro cya 2 batarabanje icya mbere cyane ko byari bigoye kumva umuntu avuga ko yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza.
Hifashishishijwe itegeko **N° 010/2021 ryo ku wa 16 Gashyantare 2021 rigena imitunganyirize y'uburezi, ingingo ya 61 igaragaza ko mu mashuri makuru afite icyiciro cya mbere, icya kabiri n'icya gatatu.
Ingingo ya 62 iragira iti "Icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru y’inyigisho rusange cyangwa ay’imyuga n’ubumenyingiro ni icyiciro cy’inyigisho zihabwa umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye gitangirwamo impamyabumenyi ya 'Diploma', iya 'Advanced Diploma' kigasozwa n’impamyabumenyi isumba izindi muri iki cyiciro ari yo ya 'Bachelor’s Degree".
Ingingo ya 63 y'iri tegeko ikomeza rivuga icyiciro cya kabiri cy’amashuri makuru y’inyigisho rusange cyangwa ay’imyuga n’ubumenyingiro.
"Ni icyiciro cy’inyigisho zihabwa umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru gitangirwamo impamyabumenyi ya 'Post Graduate Certificate', iya 'Post Graduate Diploma» kigasozwa n’impamyabumenyi ihanitse muri iki cyiciro ari yo ya 'Masters Degree".
Icyiciro cya gatatu cy’amashuri makuru cyo gisobanurwa n'ingingo ya 64.
"Icyiciro cya gatatu cy’amashuri makuru y’inyigisho rusange cyangwa ay’imyuga n’ubumenyingiro ni icyiciro cy’amasomo ahabwa umunyeshuri urangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri makuru gitangirwamo impamyabumenyi yo ku rwego rw’ikirenga ariyo ya 'Doctorate Degree".
Iri tegeko ryifashishijwe ryaje rivanaho amategeko menshi yaribanjirirje kuva mu mwaka wa 2012 arimo n'Itegeko n°36/2018 ryo ku wa 29/06/2018 rigena imitunganyirize y’uburezi ritagarukaga byimbitse ku bisobanuro bijyana n'ibyiciro by'impamyabumenyi mu mashuri makuru na kaminuza.
=================
* Ikinyarwanda kigenekereje cy'ijambo "act" iyo ryakoreshejwe mu mvugiro (context) y'amategeko.
** Nk'uko twabigarutseho, uburezi bukenera kwambara. Iyi nyandiko izagenda ivugururwa hakurikijwe ibisobanuro bizaba bigezweho muri icyo gihe.
Musomyi dukunda, uramutse ubonye itegeko rishya rikuraho, rihindura cyangwa ryuzuza iryifashishijwe muri iyi nyandiko; twakwishimira kongera kuyijyanisha n'igihe turigendeyeho.
Ndagushimiye!
Comments