Kuki ururimi rw’Ikinyarwanda atari rwo rwigishwamo? Imizi y'impamvu ishinze mu mwaka wa 1978.
- NGABONZIMA François Xavier
- Feb 19, 2023
- 3 min read
Updated: Feb 20, 2023
Nk'uko tubikesha abanditsi benshi barimo na UNESCO (2006), ururimi rwigishwamo (Medium of Instruction/Langue d'Instruction) ni ururimi rukoreshwa n'abigisha kugira ngo rube igikoresho cyo kugeza ku bigishwa ibikubiye mu nteganyanyigisho.
Mu Rwanda, ururimi rwigishwamo ni Icyongereza. Si ko byahoze. Hari igihe abanyarwanda bigeze kumara bigishwa amasomo mu Kinyarwanda. Ni iki cyabivanyeho ? Iki ni ikibazo bamwe bibaza kenshi kikagibwaho impaka.
Abumva ko kwigisha mu Kinyarwanda ari byo byiza batanga impamvu zirimo ko uru rurimi rwigishijwemo abantu bakumva neza amasomo.
Kuri bamwe muri bo, indi mpamvu ni uko ngo ibihugu byateye imbere byigisha mu ndimi kavukire zabyo, bakumva ko ibikiri mu nzira y'iterambere na byo byakabigenje uko.
Abatabishyigikira bavuga ko bigoye kubera ko byasaba umwanya n'amafaranga byo gutegura integanyanyigisho n'imyigishirize yatuma bishoboka.
Mu kugerageza kuva imuzi iby'iki kibazo, twegereye inyandiko isubiza amaso inyuma ikareba mu myaka 45 ishize.
Ni inyandiko ya Dr. Erasme RWANAMIZA, yagaragaye ku wa 12 Nyakanga 2022 ku rubuga rwa Facebook, ikaba yarakoporowe uko yakabaye igashyirwa kuri uru rubuga.
========================
"Wowe ugira uti Njyewe buriya numva twak[w]iga amaso[mo] yose yose mu Kinyarwanda, noneho ahubwo tugashyiraho isomo ryo kwiga indimi z‘amahanga bigashyirwamo ingufu ariko twiga mu kinyarwanda kugira ngo ubumenyi bugere kuri bose icyarimwe”, IBI BIKURIKIRA AHARI BYAGUFASHA.

Mu gusubiza uwari wibajije iki kibazo ndetse n'abandi babona ko bikwiriye ko ubu abanyeshuri bakabaye bigishwa mu Kinyarwanda, Dr. Erasme RWANAMIZA akomeza agira ati:
"Umuntu wasoma iki gitekerezo cyawe yagira ngo ntiwabaye mu Rwanda rwa mbere ya 1994 kandi ari byo uhora uvuga. Na ho ubundi ntiwakabaye uyoberwa amateka y’uburezi bw’icyo gihe, uko bwari buteye n’uko bwakoraga.
Ibi uriho uvuga wakora byo kwiga no kwigisha mu Kinyarwanda gusa ntiwibwire ko ari igitekerezo cy’umwihariko wawe wadukanye kuko byarakozwe mbere yawe — reba: LA REFORME SCOLAIRE DE 1978/79 <https://unesdoc.unesco.org/ark:/48223/pf0000113890_fre>, p.62 — hanyuma bigaragaza ko bidakora neza ndetse n’Abanyarwanda barabyinubira baranabyanga hafi yo kwigaragambya ku butegetsi bwariho icyo gihe biba ngombwa ko, nyuma y’IMYAKA 13 IYO REFORME Y’UBUREZI yamaze, ubutegetsi bwariho icyo gihe busubiza uburezi uko bwari bumeze butarabuvugurura (reba: REAJUSTEMENT DE LA REFORME EN 1991 <https://unesdoc.unesco.org/ark:/48223/pf0000113890_fre>, pp.62-63).
Burya mbere yo kugira igikorwa gikomeye umuntu yiyemeza gukora, byaba byiza abanje akajya akora ubushakashatsi akareba niba nta bisa na cyo byaba byarabayeho mu mateka, naho ubundi abandi bazajya bamucishamo ijisho.
Muri iyo myaka 13 iyo REFORME Y’UBUREZI yamaze rero, abantu bigaga byose mu Kinyarwanda nk’uko uriho uvuga ko ubonye ubutegetsi nawe wabikora, bitewe n’uko amagambo y’Ikinyarwanda yari asanzwe yagaragaye ko ari make ku yo abarimu n’abanyeshuri bari bakeneye kugirango bigishe/bige amasomo ya za Sciences cyane cyane, byari byarabaye ngombwa ko hashyirwaho itsinda ry’inzobere zahawe umukoro wo gucura amagambo y’Ikinyarwanda yari akenewe muri urwo rwego bitaga “amuga / amagambo y’amuga”.
Ni muri icyo gihe amagambo nk’aya yadutse: inkoranyamagambo (dictionnaire), umwashi (losange), ubugenge (physique), ubutabire (chimie), ibinyabuzima (biologie), mpandeshatu (triangle), ikidanago nyamunsi (journal de classe), ruhago (ballon), indangururamajwi (haut-parleur), insakazamajwi (radio), imboneshakure (téléviseur/télévision), imbonerahamwe (tableau), umuyego (movement), umurambararo (diamètre), akarambararo (rayon), akaburaburo nkungu (arrondissement par défaut), akaburaburo ntegeye (arrondissement par excès), etc.
Abize muri icyo gihe barabyibuka bashatse na bo bakongeraho izindi ngero za bene ayo magambo.
Ngira ngo byaje kugaragara ko imbaraga zishyirwa mu icurwa rya bene ayo magambo n’abantu kuyiga bakayagira ayabo, atari abarimu n’abanyeshuri gusa ahubwo n’ababyeyi kugirango babashe kuba bafasha abana babo imuhira, ari nyinshi cyane by’ikirenga ugereranyije n’umusaruro byagombaga gutanga, utaretse n’uko ubundi uburezi butaba bunakwiye kuba akantu k’umwihariko kihereranwa na bene ko gusa bakakigungana ukwabo badashobora gusangira ubumenyi ndetse n’abakozi emwe n’ibikoresho nk’ibitabo n’ibindi n’abandi bantu bo hirya no hino kuri iyi si irushaho kugenda iba nk’umudugudu uko bwije uko bukeye (increasing GLOBALIZATION).
Ubwo rero birumvikana izindi ngorane zari nk’abarimu, n’ibitabo n’ibindi bikoresho bijyanye n’ibyigishwa byagombaga gushyirwa muri urwo rurimi rushya.
Ikindi abantu binubiye kwari ugushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere imyuga gakondo (ububoshyi, ububaji, ubuhinzi bw’isuka, ubworozi bw’inka zitari iza kijyambere n’ubw’amatungo magufi, ubuvumvu, n’ibindi) kandi byarabagaragariraga ko bitabateza imbere mu buryo bifuzaga.
Nuko abantu barinuba rero barabyanga bisubizwa uko byari bimeze mbere. Ibindi ni ibyakurikiyeho kuva mu 1996 kugeza ubu byo ni amateka mashya nawe ushobora kuba waribereyemo cg se waranakurikiranye ku buryo ntakwirirwa mbijyamo aha, cyane ko n’uwakenera kubona amateka yabyo yayibonera bitamugoye.
Muri make nagira ngo nkunganire nkumenyesha niba utari ubizi cg se wari ubizi ariko ntubihe agaciro, ko icyo gitekerezo ufite hari abandi bakigize mbere yawe bakagishyira no mu bikorwa, ariko bakaza gusanga atari yo nzira yari ikwiye icyo gihe kubera umuntu yakeka ko imbaraga za GLOBALIZATION zari nyinshi kandi zikurura ziganisha mu cyerekezo kinyuranye n’icyo bari bafashe.
Abo REFORME Y’UBUREZI YA 1978/79-1991 yagizeho ingaruka, cg rero abo yaryoheye niba bahari, babishatse na bo bakwihera ubuhamya bwabo byaba ngombwa hakagira n’abavuguruza ibi ngusangije."
=====================
Iyi ni inyandiko ya Dr. Erasme Rwanamiza nk'uko twayikoporoye ku rubuga rwa Facebook uko yakabaye https://www.facebook.com/100013394807843/posts/pfbid0u92FtY2ey3kR5CkkpzYe18gqTtebScJRvgvKyfuAAQGVgsV8ubMUvFWinvkFbVpwl/?
תגובות