Umusatsi mu mashuri, icyuho mu mategeko n'amabwiriza: ibyabaye i Texas na Blantyre.-Igitekerezo
- NGABONZIMA François Xavier
- Mar 13, 2022
- 2 min read
Updated: Jan 10, 2023
Mu bihe bitandukanye, abatuye isi ntibahwemye kujya impaka ku kumenya urugero rw’ubwigenge umunyeshuri akwiriyeho gutunga umusatsi. Kuva ubwo, inkubiri zijyanye no gushyigikira cyangwa se kwamagana umusatsi zagiye zisimburana.
Abemera ko umunyeshuri afite uburenganzira bwo gutunga umusatsi na bo hari ubwo usanga bigoranye kwemeranya ku bindi bijyanye na wo nk’ingano yawo, uko uba uzinze cyangwa usutse, uko umusatsi ugomba gusa n’ibindi.
Zimwe mu ngero twatanga ni nko muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika na Malawi aho hari amwe amashuri aba yemerera abanyeshuri gutunga umusatsi ariko byagera ku maderedi (dreadlocks) bikaba umuziririzo bikagira amategeko yihariye ugereranyije n’indi misatsi.
Inkubiri nk’izo usanga akenshi zishingiye ku bitekerezo bya rubanda aho buri umwe aba yemeza abandi ibyo yemera agamije kwerekana ko utabyemera gutyo ashobora kuba nyirabayazana mu kudindiza ireme ry’uburezi cyangwa se mu kuba intandaro y’igabanyuka ry’ikinyabupfura mu mashuri.
Hari na bamwe mu bagize sosiyete baba bahuza icyo bibwirra ku mibereho n’imyitwarire ya muntu n’amahitamo ye ku musatsi.
Hari n'abatabura kubona umuntu wogoshe yaramazeho bakabyita ikinyabupfura, babona umuntu ufite umusatsi mwinshi bakamwita uwabaswe n'ibiyobyabwenge cyangwa bakanamusiga indi myitwarire mibi itanamurangwaho.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika na Malawi : Byagenze bite?
Texas, Mutarama 2020: Umuyeshuri witwa DeAndre Arnold wasozaga amasomo ye yabujijwe kwitabira ibirori azira kuba yaranze gukata amaderedi ye.
Ikinyamakauru US News Today kivuga ko ishuri ryamwirukaniye kurenga ku mabwiriza yagenaga ko umusatsi w’umunyeshuri utagomba kurenga amatwi n’ibitsike, kandi ukaba udashobora kumanuka mu ikora ry’umupira.

Malawi,Mutarama 2020: Makeda Mbewe, umukobwa wa Feniya Mbewe yabujijwe kwiyandikisha mu ishuri ry’abakobwa rya Blantyre kubera ko yari afite amaderedi.

Ibi na byo byakuruye impaka kugeza urukiko rusabye amashuri kuzajya yakira n’abanyeshuri bafite amaderedi.
Ikigaragara muri izi nkubiri zose ni uko ishuri rimwe ari ryo ryonyine rigaragaza igipimo ngenderwaho mu kumenya ko umusatsi umunyeshuri atunze urengeje urugero rugenwa n’amabwiriza y’ikigo yigaho.
Mu gihe bamwe bashyigikira cyangwa bakanga ko umunyeshuri yatunga umusatsi kandi hatariho igipimo gisobanura neza “kubahiriza” no “kurenga ku mabwiriza” k’umunyeshuri ufite umusatsi, bizakomeza kugorana gusobanurira ukunda umusatsi ukuntu ari “mwinshi” cyangwa “mubi” ugereranyije n’uwa mugenzi we wihanganiwe.
Mu kugabanya ukwisubiramo kw'impaka ziteye gutya,ibigo by'amashuri mu bihugu bitandukanye byari bikwiriye kwigira kuri Barbers Hill High School yo muri Leta ya Texas bigena uburyo burushijeho kudatera urujijo mu kumenya umusatsi uzitwa "utemewe".
Mu rwego rw'uburezi bushingiye ku cyo ubushakashatsi buvuga, abashakashatsi bafite akazi ko kugaragaza ibyiza n'ibibi by'umusatsi ku munyeshuri kugira ngo habashe kumenyekana aho umusatsi uhurira n'imyigire kandi hakitabwa ku miterere y'uburezi bw'igihugu.
Comments