Ni gute abanyeshuri bahabwa impamvu zituma badata ishuri? -Isesengura
- NGABONZIMA François Xavier
- Mar 14, 2022
- 2 min read
Mu nyandiko zacu twagarutse ku banyeshuri birukanwa, impamvu zishobora kubyihisha inyuma ndetse n'uko bafashwa. Tagarutse kandi ku ngero z'ibihugu nka Sierra Leone na Vietnam cyane cyane ku cyagiye gitera abanyeshuri kuva mu mashuri.
Umunyeshuri ufite ikibazo cy'amafaranga akava mu ishuri, birumvikana ko icyatuma agarukamo hakizerwa ko arimo ni ukuyabona akishyura yaba abikesha umuryango we, ubufasha ba Leta cyangwa undi wese wamufasha mu buryo busubiza icyamukuyemo.
Nk'uko mu nyandiko zacu twabigarutseho tugereranya ibibazo ibihugu bimwe na bimwe bihuriyeho, abashakashatsi bagiye bita ku muzi wabyo maze politiki z'ibihugu zikawugenderaho zishaka ibisubizo.
Umwihariko wa Vietnam mu minsi yashize
Muri Vietnam, imiryango itishoboye (hakurikijwe uko iteka rya Minisitiri w'Intebe ryabisobanuraga), iy'abarimo abasirikare bari mu kazi, abitabye Imana cyangwa bakomerekeye ku rugamba ku buryo bukabije, bitabwagaho by'umwihariko.
Nk'uko byateganywaga n'iteka No 49/2010/ND-CP (ryo ku wa 14 Gicurasi 2010) n'iteka No 74/2013/NDCP (ryo ku wa 15 Nyakanga 2013) yavuguruwe kandi akuzuzwa n'ingingo z'amateka arimo iteka No 86/2015/ ND-CP (ryo ku wa 2 Ukwakira 2015);
Abo bavuzwe haruguru bari mu bashoboraga gukurirwaho cyangwa kugabanyirizwa ku mafaranga y'ishuri, bakaba baranashoboraga gufashwa mu kubagaburira ku ishuri hagamijwe kurinda ko kubura ubushobozi byatuma bava mu ishuri.
Aya mategeko n'amateka kandi yarebaga abana bafite ubumuga nk'uko bigaragara ku rupapuro rwa 25 n'urwa 136 muri raporo yiswe OUT OF SCHOOL CHILDREN 2016-VIETNAM COUNTRY STUDY.

Ahasigaye ho bite?
Usibye impamvu twabonye kandi, hari izitagarukwaho kenshi zituma abanyeshuri bava mu ishuri cyangwa se zikaba nkeya ku rugero izindi zisa n'izizimira.
Twavuga nk'imyitwarire idahwitse y'umunyeshuri n'ubwo hari ibihugu byagiye birushaho gufasha umunyeshuri wirukanywe mu buryo butagira ingaruka ziremereye ku buzima bwe nk'umuntu uba uzafatanya n'abandi kubaka igihugu. Uburwayi ni imwe mu mpamvu idakunda kugarukwaho bigasa nk'aho abanyeshuri bafite uburwayi bakwiriye gukurayo amaso, ko bo iby'uburezi bisaba kujya ku ishuri cyangwa ahntu hose hahurira abantu bagamije kunguka ubumennyi hatabareba.
Ni byo ntibihabwa agaciro kanini cyane ariko kuvuga ko byirengagijwe byaba ari ugukabya. Nko mu Bwongereza, Amerika, Canada, Afurika y'Epfo n'ibindi bihugu byateye imbere byagerageje gutekereza ku buryo umunyeshuri ukunda kurwara atabura amahirwe yo kwiga.
Muri ibyo bihugu, hagiye hashingwa ibitaro umunyeshuri asobora kurwariramo ariko akanategurirwa amasomo kugira ngo uburwayi bwe niba ari karande bumusaba kuba mu bitaro adacikanwa.
Amashuri nk'ayo ni yo yitwa "Hospital Schools", twagenekereza mu Kinyarwanda nk'Ibitaro byigirwamo. Ni amashuri asaba ubushobozi n'imyiteguro ihagije ariko ntibiwiriye kuba impamvu yatuma umunyeshuri urwaye adakomeza amasomo.
Ikibigaragaza ni uko ubushobozi buhagije bw'ibihugu budasobanura iterambere ry'uburezi nk'uko byagaragaye muri Vietnam mu myaka yabanjirije umwaka wa 2015.
Ibi kandi byakomeje kwigaragaza ku buryo muri Ukraine mu mwaka wa 2018, aho kongera ingengo y'imari ishyirwa mu burezi no kuzamura umushahara wa mwarimu ku rugero rwegera 25% bitabujije igihugu gukomeza kugira ibibazo mu burezi byatumye Banki y'isi yibwira ko kidafite iterambere rirambye mu burezi.
Ibyo byose twaboneye hamwe ni ibigaragaza ko mu buryo budashidikanywaho, uko abana bata ishuri n'uko basubizwamo bikemuka mu buryo burambye iyo habanje gukurwaho impamvu zabateye gufata umwanzuro wo kuva mu ishuri.
Comentarios